Gufasha abarwayi gukira neza nyuma yo kuva mu bitaro binyuze mu kubitaho umunsi ku wundi, gukurikiza imiti neza, no kwimakaza imyitwarire myiza y’ubuzima.
By Igeno Gate Rwanda – Serivisi zizewe zo Kwita ku Barwayi Mu Rugo
Iyo umurwayi avuye mu bitaro, agaruka mu rugo aba akeneye umutekano n’ubufasha buhamye bwo gukira neza. Ariko kenshi, abantu bakuze cyangwa abafite indwara z’igihe kirekire bagaruka mu bitaro vuba kubera:
- Kudasobanukirwa imiti,
- Kutamenya gucunga ibimenyetso by’indwara,
- Kudafashwa mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Ni ho serivisi zo kwita ku barwayi (caregiving) zifitiye akamaro kanini.
Igeno Gate Rwanda itanga abita kubandi n’abaforomokazi b’inzobere, bita ku barwayi mu rugo kugira ngo bakire neza kandi birinde gusubira mu bitaro.
Dore uko caregiving igira uruhare runini mu gukumira isubira mu bitaro.
1. Gukurikirana/kwita k’Umurwayi buri munsi bituma ibibazo bimenyekana hakiri kare
Nyuma yo kuva mu bitaro, impinduka ntoya mu buzima zishobora kuba ikibazo gikomeye mu gihe cyihuse, cyane cyane ku barwayi bafite:
- Indwara z’umutima
- Diyabete
- Umuvuduko w’amaraso
- Abari baragize stroke
- Ababazwe(Imbagwa)/ ibibyimba
- Indwara z’ubuhumekero n’izindi
Abakozi bita ku murwayi bamugenzura mu buzima bwa buri munsi, bakamenya impinduka zikwiye kumenyeshwa hakiri kare nka:
- Guhangayika cyane
- Gutakaza ubushake bwo kurya
- Kubabara bidasanzwe
- Guhumeka nabi
- Guhinduka mu mitekerereze
- Kugagara cyangwa kubyimba amaguru
Guhishura ibibazo hakiri kare birinda ko byiyongera bigasaba ko umurwayi agaruka mu bitaro.
2. Gufasha umurwayi gukurikiza imiti neza
Impamvu ya mbere ituma abantu benshi basubira mu bitaro ni kudafata imiti neza.
Abita kubandi/Caregivers bafasha umurwayi:
- Kwibuka amasaha yo gufata imiti,
- Kwirinda gufata imiti inshuro ebyiri,
- Kumenya impamvu yo gufata imiti buri muti,
- Kumenyesha abaganga ibindi bimenyetso bitari bisanzwe.
Nubwo caregivers batandika imiti, bafasha umurwayi gukurikiza amabwiriza y’abaganga neza.
Ibi bigira uruhare runini mu kwirinda kongera kuremba.
3. Gufasha mu kugenda no kubuza impanuka zo kugwa
Kugwa n’ibyago bikomeye ku bantu bakuze kandi bituma benshi basubira mu bitaro.
Abita kubandi/Caregivers bafasha mu:
- Guherekeza no gufasha umurwayi kugenda neza mu nzu no hanze
- Kwimura umurwayi ku buriri, mu ntebe, mu bwiherero n’ahandi
- Gukuraho ibintu byose byatera impanuka
- Gufasha mu gukaraba, kwisiga no kwambara
- Kugenzura ko umurwayi atagize intege nke cyangwa atarushye cyane
Kuburizamo kugwa rimwe bishobora kurokora ubuzima no kwirinda kuvunika cyangwa igufwa rigoramye.
4. Gufasha umurwayi kugira imibereho myiza ya buri munsi
Nyuma yo kuva mu bitaro, umurwayi akeneye kubungabungwa mu buryo buhoraho.
Abamwitaho/Caregivers bashyigikira:
- Indyo iboneye
- Kunywa amazi ahagije
- Kumererwa neza no kuruhuka
- Gukora imyitozo yoroshye yemerewe n’abaganga
- Isuku mu rugo
- Kugumana ubusabane butuma atiyumva wenyine
Iyi myitwarire myiza ituma ubuzima butekana kandi ikagabanya ibyago byo kongera kuremba.
5. Gushyigikira ubuzima bwo mu mutwe
Imihangayiko, kwiheba, no kwihererana ibibzo bishobora gutuma ubuzima bw’umurwayi bunanirwa.
Abita ku bandi/Caregivers batanga:
- Ubufasha bwo kumuba hafi
- Kumutera imbaraga
- Kumwongerera icyizere
- Imbaraga zimufasha gukurikiza gahunda yo gukira
Umurwayi ufite ubufasha bw’umutima akira vuba kandi neza.
6. Guhuza imiryango n’abaganga
Abita ku bandi b’umwuga/Caregivers baba umuhuzabikorwa hagati y’umuryango (Family) n’ibitaro.
Bamenyesha:
- Impinduka mu buzima bw’umurwayi
- Ibibazo byihutirwa
- Ibyangombwa cyangwa gahunda yo gusubira kwa muganga
- Impinduka mu miti cyangwa amabwiriza y’abaganga
- Guherekeza kwa muganga
Ibi bituma umurwayi ahabwa serivisi zifatanye kandi zihuje amakuru yose.
7. Gutabara mu buryo bwihuse mu gihe cy’ibyago
Caregivers bafitemo amahugurwa yo:
- Gutanga ubutabazi bwihuse/first aid
- Kumenya ibimenyetso bikomeye
- Guhamagara imbangukiragutabara
- Kumenyesha umuryango
- Gukurikirana umurwayi kugeza abonye ubufasha bukwiye
Ubufasha bwihuse butuma ikibazo kitiyongera.
Umwanzuro: Kwita ku barwayi mu rugo bikiza ubuzima kandi bikarinda gusubira mu bitaro
Isubira ry’umurwayi mu bitaro risaba amafaranga menshi kandi ritera ibyago by’ihungabana ku muryango.
Nubwo hari ibyago bitabura, byinshi birashoboka kubirinda igihe hari ubufasha buhoraho mu rugo.
Igeno Gate Rwanda ifasha kurinda no gukurikirana ubuzima bw’umurwayi nyuma yo kuva mu bitaro, binyuze mu kwita ku buzima bwe bwa buri munsi, kumuba hafi, gukorana n’umuryango hamwe n’abaganga bamwitaho.
Ukeneye Serivisi zo Kwita ku Murwayi Mu Rugo nyuma yo kuva mu Bitaro?

