Itariki: Kanama 28, 2025
Umwanditsi: Theogene Sibomana, RN
Muri Igeno Gate Rwanda, turahamya ko kwita ku bandi atari akazi gusa — ahubwo ni ukwiyemeza gutanga icyubahiro, ihumure n’impuhwe. Niba uri kwita ku mubyeyi ushaje, umuntu ufite indwara idakira, cyangwa uwari umaze kubagwa, turi hano ngo tugufashe muri buri ntambwe yose.
Twishimiye kubagezaho serivisi zacu zihariye zo kwita ku barwayi n’abakeneye ubufasha, zishingiye ku kugira indangagaciro, gukunda ibyo dukora, ubunyamwuga n’imikoranire myiza.
Kuki Kwita ku bandi ari Ingenzi?
Muri iyi si yihuta cyane, kwita ku bandi biragorana kandi bikaba binateye intekerezo z’urujagararo. Imiryango myinshi irasabwa gukora akazi, kurera abana n’ubuzima bwite, ariko bakanagerageza gutanga ubufasha bufite ireme ku bo bakunda. Igeno Gate Rwanda iri hano ngo ikureho uwo mutwaro.
Serivisi zacu zagenewe kwongera amahoro mu mutima, kuko uba uzi ko uwo ukunda ari mu maboko y’abamwitaho neza kandi babifitiye ubushobozi.
Dutanga Serivisi Zikurikira:
- Ubufasha ku bageze mu zabukuru n’abafite ubumuga
- Ubufasha ku barwayi bafite indwara zidakira
- Kwita ku barwayi bari mu bitaro cyangwa mu rugo
- Isuku n’imirimo yo mu rugo
- Ubufasha bw’ubuzima ku miryango n’amashyirahamwe cyangwa Clubs
- Umuforomokazi usura abarwayi mu rugo
- Kuba hafi & Gutwara abarwayi – Kubafasha kwubahiriza gahunda z’umuganga n’izindi ngendo zitandukanye.
- 📞 Ubufasha burahari amasaha 24/7 – Duhamagare, tugufashe, igihe icyo ari cyo cyose udukeneye.
Itsinda ryacu rigizwe n’abita ku barwayi batojwe, bagenzuwe, kandi bita ku barwayi uko bikwiye banubaka umubano mwiza n’abo bitaho. Hari amoko atandukanye ya serivisi bitewe n’icyo ukeneye — haba ushaka abaforomo babimenyereye cyangwa abahawe amahugurwa y’ibanze mu buvuzi mugufasha uwaba afite ikibazo cy’ubuzima.
Intego yacu nyamukuru:
Guha abakiriya bacu inzira z’ingenzi zibahuza n’ubuzima buzira umuze, bikagabanya ukwishingikiriza ku bandi kandi tukabatoza kwiyitaho igihe icyo ari cyo cyose, aho bari hose.
Twizerera mu kugira uruhare mu gufasha imiryango, gushyigikira ubwigenge bw’abarwayi, no guharanira ireme ry’ubuzima ku muntu wese twitaho.
Blog yacu izabafasha kubona amakuru ku:
🧠 Inama zo kwita ku buzima no kukurinda indwara
🏥 Uburyo bwo kwita ku babyeyi bashaje n’abarwaye indwara zidakira
🍲 Imirire n’ubuzima ku bantu bakuze
💬 Inkuru z’ukuri z’abarwaza n’imiryango yabo
📘 Inyunganizi ku bijyanye no gushaka abita ku barwayi n’abandi bakeneye kwitabwaho mu rugo
Murakoze ku bw’Icyizere Muduhaye;
Twishimiye kubana nawe muri uru rugendo rwo kwita ku buzima bw’abakunzi n’imiryango yanyu. Niba ugiye gutangira gushaka ubufasha cyangwa usanzwe ukeneye gukomeza kubona inyunganizi, Igeno Gate Rwanda Ltd iri hano kubera wowe.
Murakaza neza!
Twiyemeje kubitaho no kuba umufasha wanyu w’inyangamugayo.