Iyo umuntu wawe atangiye gukenera ubufasha bwihariye, kubera gusaza, indwara, cyangwa ubumuga, umuryango uhura n’ihurizo rikomeye:
Ese twakomeza kumwitaho ubwacu, cyangwa twakifashisha uwita kubandi w’umwuga?
Ku isura ya mbere, kwishingikiriza ku muryango cyangwa abaturanyi bisa nk’ibyoroshye kandi bidahenze. Ariko uko igihe kigenda gihita, higaragaza ko hakenewe ubufasha buhoraho, bufite ubumenyi n’umutekano. Aha ni ho Abita ku bandi b’abanyamwuga binjirira — bazana uburambe, amahugurwa, n’ubunyangamugayo bituma ubuzima bw’abakundwa bacu burushaho kuba bwiza kandi butekanye.
Muri Igeno Gate Rwanda, twizera ko kumenya iri tandukaniro bifasha imiryango gufata ibyemezo byiza kandi byizewe mu bijyanye no kwita ku bakundwa babo.
- Ubufasha Busanzwe ni iki?
Ubufasha busanzwe ni ubwo abavandimwe, inshuti, cyangwa abaturanyi batanga batabanje guhugurwa cyangwa kwigishwa ibijyanye n’ubufasha bw’abantu. Bubonekamo urukundo n’ubwitange, ibintu bifite agaciro mu muryango nyarwanda no mu muco nyafurika.
Ariko usanga ubwo bufasha bushingiye ku gihe umuntu abonekera, ku bunararibonye bwe, cyangwa ku kwiyumvisha ibintu aho kuba ku bumenyi bushingiye ku mahugurwa. Nubwo bushobora gufasha mu bintu byoroheje, kenshi bubura imikorere ihamye n’ubumenyi mu by’ubuzima.
Urugero:
Umukobwa ashobora gufasha se kurya no kugenda, ariko adafite ubumenyi bwo kumufasha kugenda neza nyuma yo kugira ikibazo cy’udutsi two mu bwonko (stroke), bikaba byamutera impanuka.
- Ubufasha bw’Abita ku bandi b’Abanyamwuga ni iki?
Ubufasha bw’abanyamwuga butangwa n’abantu bahuguwe kandi bafite ubumenyi mu kwita ku bandi, bazi amategeko n’amahame agenga ubufasha, kandi bashoboye guhangana n’uburyo butandukanye bwo kwita ku bantu.

Abafasha b’umwuga ba Igeno Gate Rwanda bahugurwa mu bice bimwe muri byo harimo:
- Gufasha abarwayi kugenda no kubafata neza
- Isuku y’umurwayi n’ihumure rye
- Ibiribwa no gufasha mu kurya
- Kwibutsa gufata imiti no gukurikirana ubuzima
- Kugirana ikiganiro no kurinda kwigunga
- Gusubiza vuba mu bihe by’ibyago no gutabara by’ibanze
Akazi kabo kagendengwa n’amahame y’ubunyangamugayo, ubwirinzi bw’amabanga, n’icyubahiro cy’ubuzima bwa buri wese.
- Itandukaniro Rikomeye hagati y’Ubufasha Busanzwe n’Ubufasha bw’Umwuga
| Icyiciro | Ubufasha Busanzwe | Ubufasha bw’Abanyamwuga |
| Amahugurwa | Bushingiye ku bunararibonye cyangwa ku rukundo | Bushingiye ku ubumenyi, amahugurwa n’impamyabumenyi |
| Kwizerwa | Buterwa n’uko umuntu aboneka | Buhoraho kandi buboneka mu gihe cyose |
| Umutekano | Ubumenyi buke mu kwirinda impanuka | Bufite ubumenyi mu gukumira ibyago, impanuka n’ibindi byaba byihutirwa |
| Ubumenyi ku buzima | Nta bumenyi buhagije k’ubuzima cg kundwara | Busobanukiwe, indwara, imiti, n’uburyo bwo kwita ku barwayi |
| Ihuriro ry’amarangamutima | Bushobora guteza umunaniro mu muryango | Bubangikanya impuhwe n’ubunyamwuga |
| Ibanga n’icyubahiro | Hari igihe ribura | Bubungabunga amabanga n’amahame y’akazi |
- Impamvu Ubufasha bw’Abita ku bandi b’Abanyamwuga Ari Ishoramari Ryiza mu Gihe Kirekire mu muryango wawe
Guhitamo gufashwa n’abita kubandi b’abanyamwuga ntibisobanura ko ukunda umuryango wawe gake, bisobanura ko uhisemo ubuzima n’umutekano byiza kurushaho.
Imiryango ikorana na Igeno Gate Rwanda ikunze kubona itandukaniro rikurikira:
- Kugabanuka kw’isubira mu bitaro, kubera ubufasha bukwiye mu rugo.
- Gukira vuba nyuma yo kubagwa cyangwa kurwara.
- Kugabanya umunaniro mu muryango, kuko inshingano zisangiwe.
- Kuvugana neza n’abaganga, kuko abafasha babasha gutanga amakuru yizewe ku buzima bw’umurwayi.
- N’ibindi byinshi bitarondoreka.
Mu magambo make, ubufasha bw’umwuga burengera ubuzima kandi bukomeza amahoro mu miryango.
- Uko Igeno Gate Rwanda Iziba Icyuho
Muri Igeno Rate Rwanda, tuzi neza ko ubufasha bugomba kuba ubw’umwuga kandi bufite urukundo. Ni yo mpamvu abafasha bacu bahuza ubumenyi n’impuhwe, kugira ngo umuntu witabwaho yishimire ubuzima, yubahwe, kandi yumve ko afite agaciro.
Dutanga serivisi zirimo:
- Ubufasha mu rugo
- Ubufasha mu bitaro no mu gihe cyo gukira
- Kwita ku basaza n’abafite ubumuga
- Ubufasha nyuma yo kubagwa cyangwa ku ndwara zidakira
- Gahunda zoroheje cyangwa zuzuye, bitewe n’icyo umuryango uwo ariwo wose ukeneye
Intego yacu ni ugufasha buri muryango kugira ituze n’amahoro mu mutima, dutuma ubuzima bw’abakundwa babo burushaho kuba bwiza.
Umwanzuro
Ubufasha busanzwe ni igikorwa cy’urukundo ariko ubufasha bw’umwuga buhindura urwo rukundo mu nyungu zifatika.
Iyo wizeye abakozi babihuguriwe kwita ku muryango wawe, uba utanze umutekano, ubuzima bwiza, n’icyubahiro gikwiye abakundwa, abavandimwe, n’abagize umuryango bawe.
✨ Hitamo ubufasha butanga itandukaniro. Hitamo Igeno Gate Rwanda.
👉 Suzuma byinshi ku rubuga www.igenogate.com cyangwa utangire gahunda yo kubona umufasha w’umwuga uyu munsi.

