Uko Igeno Gate Rwanda Ihindura Uburyo Imiryango Ibonamo Serivisi z’Ubuvuzi
Muri iki gihe mu Rwanda, imiryango myinshi ihura n’ikibazo kimwe: uko yakwita neza ku bakunzi babo bari mu rugo, cyane cyane nyuma yo kuva mu bitaro, mu gihe barwaye indwara zidakira vuba, cyangwa mu gihe ababyeyi n’abakuru bageze mu zabukuru.
Kwivuriza mu bitaro gusa ntibihagije. Imiryango ikenera serivisi zihoraho, zizewe kandi z’umwuga zitangirwa mu rugo.
Ni muri urwo rwego Igeno Gate Rwanda Ltd yashyizeho serivisi ebyiri z’ingenzi zigenewe imiryango:
-
Gahunda yo Kwita ku Barwayi Abageze mu Zabukuru n’ababana n’ubumuga (Caregiving Program)
-
Gahunda y’Umuforomo Wihariye Ukurikirana Ubuzima bw’Umuryango (Family-Assigned Nurse Program)
Izi serivisi zombi zegereza ubuvuzi abaturage, zikazana kwitabwaho, icyubahiro n’amahoro mu miryango.
1. Gahunda yo Kwita ku Barwayi, Abageze mu Zabukuru n’Ababana n’Ubumuga
Kubitaho buri munsi mu rukundo no mu bunyamwuga
Gahunda ya Caregiving igenewe abantu bakeneye ubufasha bwa buri munsi cyangwa bw’igihe gito bitewe n’uburwayi, ubumuga, gusaza, cyangwa gukira nyuma yo kuva mu bitaro.
Abita ku barwayi bacu (caregivers) bakorana bya hafi n’imiryango kugira ngo barinde umutekano, icyubahiro n’ubuzima bw’uwitabwaho, mu rugo rwe.
Ibyo iyi Gahunda Itanga
-
Ubufasha mu isuku y’umubiri, kugenda no kurya
-
Kwibutsa gufata imiti no gukurikirana uko ubuzima buhagaze
-
Kwita ku bageze mu zabukuru n’abantu bafite ubumuga
- Kurwaza abarwayi bari mu bitaro
-
Gufasha abarwayi basezerewe ibitaro
-
Gutabara imiryango idashobora kuba ihari igihe cyose
Abita ku barwayi bacu ni abatojewe, bakurikiranwa kandi bafite inshingano, bityo imiryango ikagira icyizere cy’uko abakunzi babo bari mu maboko meza.
Iyi Gahunda Ikwiriye Bande?
-
Abarwayi basezerewe ibitaro bakomereje mu rugo
- Abarwayi bari mu bitaro bakeneye abarwaza
-
Abageze mu zabukuru bakeneye ubufasha bwa buri munsi
-
Imiryango ikeneye ubufasha bw’igihe gito cyangwa gihoraho
Iyi serivisi itangwa ku rugendo rumwe (per visit) cyangwa mu mapaki y’iminsi, bitewe n’ibyo umuryango ukeneye.
2. Gahunda y’Umuforomo Wihariye Ukurikirana Umuryango
Umuforomo umwe uhora ukurikirana umuryango wawe
Gahunda ya Family-Assigned Nurse irenze kwita ku barwayi gusa. Iha umuryango umuforomo w’umwuga uhabwa inshingano zo kuwukurikirana by’umwihariko.
Aho gutegereza indwara zikomeye cyangwa kwihutira mu bitaro, umuryango ungukira ku gukurikirana ubuzima buri gihe, kumenya indwara hakiri kare no kugirwa inama z’umwuga.
Ibitandukanya Iyi Gahunda n’Izindi
-
Umuforomo umwe yita ku muryango
-
Gusura umuryango mu rugo no kugenzura ubuzima buri gihe
-
Gukurikirana imiti no kuyihuza neza
-
Kwigisha umuryango uburyo bwo kwirinda indwara
-
Kohereza no guhuza n’ibigo by’ubuvuzi igihe bikenewe
Iyi gahunda ishingiye ku kwirinda indwara, gukomeza kwitabwaho no kubaka icyizere. Uko igihe kigenda, umuforomo amenya amateka y’ubuzima bw’umuryango bityo akawufasha gufata imyanzuro myiza.
Iyi Gahunda Ikwiriye Bande?
-
Imiryango ifite indwara zidakira vuba
-
Imiryango ifite ababyeyi bageze mu zabukuru
-
Abashaka amahoro yo kumenya ko ubuzima bwabo bukurikiranwa
-
Imiryango ihuze ikeneye inama zizewe z’ubuvuzi
Iyi serivisi itangwa umuryango ufashe ifatabuguzi y’ukwezi (subscription), bityo umuryango ukagira ubufasha buhoraho.
Kuki Wahitamo Igeno Gate Rwanda?
-
Twibanda k’ubufasha bitangirwa mu rugo
-
Dukorana n’abaforomo n’abita ku barwayi babishoboye kandi bubahiriza imyitwarire
-
Dushyira imbere umutekano, icyubahiro n’icyizere cy’umuryango
-
Serivisi zacu ziba zinoze, zisobanutse kandi ziboneye
Igeno Gate Rwanda ihuza ibitaro n’urugo, ikemeza ko kwitabwaho bitarangirira mu bitaro gusa.
Ubutumire Ku Baturage: Fata Icyemezo Uyu Munsi
Ibibazo by’ubuzima ntibitanga integuza. Igihe cyiza cyo kwitegura ni mbere y’uko ikibazo kibaye.
Waba ukeneye:
Igeno Gate Rwanda yiteguye kugufasha.
Twandikire Uyu Munsi
📞 Hamagara cyangwa WhatsApp: 0788 433 298
🌐 Urubuga: www.igenogate.com
📍 Aho Dukorera: Kigali – no mu ntara z’uRwanda
Reka tugufashe kwita ku muryango wawe — Mu bunyamwuga, Mu rukundo, kandi Mu rugo.


Birashimishike cyane
Thank you