Muri Igeno Gate Rwanda: Ni Wowe Ugena Igiciro Bya Servisi Ukeneye

Caregiving Price

Muri Igeno Gate Rwanda, twemera ko ubufasha bufite ireme bugomba kuba ubunyamwuga kandi bufite impuhwe, ariko kandi bukaba buhinduka bijyaye n’ubukeneye kandi buringaniye.
Ni yo mpamvu twashyizeho uburyo bushya bw’ubwishyu bushingiye ku mukiriya — aho ari wowe ubwawe ugena igiciro cya serivisi yawe!

Caregiving Cost
Caregiving Cost

💡 Uburyo Bikora

Aho kugira ngo tugufatire igiciro kidahinduka, muri Igeno Gate tugufasha kwihitiramo serivisi ukurikije ibi bikurikira:

  • Ubwoko bwa serivisi ukeneye — nk’ubufasha mu rugo, mu bitaro, kwita ku bakuze cyangwa abafite ubumuga, ndetse no gufasha mu bikorwa by’ubuzima bitandukanye.
  • Igihe n’ingano y’ubufasha — amasaha, iminsi, ibyumweru cyangwa igihe kirekire.
  • Urwego rw’umukozi — umufasha usanzwe, umuforomo w’umwuga, cyangwa umukozi wihariye.
  • Ubushobozi bwawe bw’amafaranga — tuguhuza na serivisi ufitiye ubushobozi bwo kwishyura, ariko tukagumana ubuziranenge mu mikorere.

Nyuma yo gutanga ayo makuru, itsinda ryacu rishinzwe guhuza abakiriya rikora icyegeranyo cy’ibaruramari ryihariye — rifite ibisobanuro byose kandi wemera mbere y’uko serivisi itangira.
Mu yandi magambo, ni wowe wubaka igiciro cy’ubufasha bwawe mbere y’uko gitangwa.

🤝 Impamvu Twemera Igiciro Gishingiye ku Mukiriya

  1. Gukorera mumucyo: Nta banga cyangwa amafaranga yihishe. Umenya neza ibyo wishyura.
  2. Gushingira k’umwihariko wa buri wese: Turahindura gahunda bitewe n’uburyo uba ubayeho, igihe cyawe, n’ubushobozi bwawe.
  3. Gutanga ububasha: Ni wowe ufata icyemezo — si sisitemu igufatira.
  4. Ubutabera: Wishyura gusa ibyo uhabwa, nta kindi.

💬 Urugero

Urugo rushobora guhitamo umufasha mu rugo wita ku mubyeyi mukuru – amasaha 6 ku munsi, iminsi 5 mu cyumweru, akorana n’uwita kubandi wemewe.
Undi mukiriya ashobora guhitamo umuforomo w’umwuga umufasha mu bitaro amasaha 24 kuri 24.
Buri gahunda iba ifite igiciro cyayo, gishingiye ku mahitamo yawe.

🩺 Serivisi Dutanga Zirimo:

  • Abita ku bandi mu rugo no mu bitaro n’ahandi habaye ngombwa
  • Abaforomo b’umwuga
  • Ubufasha ku miryango n’amatsinda mu by’ubuzima
  • Ubufasha mukubagezaho ibikoresho by’ubuvuzi mu rugo
  • Amahugurwa, ubujyanama n’ubugenzuzi ku bita ku bandi
  • Ubufasha bw’ibanze (First Aid) buhoraho amasaha 24/7

🌍 “Ubuzima Bwawe, Ubushobozi Bwawe, Amahitamo yawe”

Muri Igeno Gate Rwanda, ubufasha butangwa ku buryo bwihariye, igiciro kikagenwa n’umukiriya ubwe.
Dufata ko ufite uburenganzira bwo kugira uruhare mu ifatwa ry’ibyemezo bikureba — kuva ku muntu ugufasha kugeza ku giciro utanga.

Dukorera hamwe gahunda ikubereye neza.
👉 Sura www.igenogate.com cyangwa tuvugishe kuri +250 788 433 298, kugira ngo tugufashe kwihangira igiciro cyawe none.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Shopping Cart