Turashaka Abita ku bandi (Caregivers)! | Igeno Gate Rwanda Ltd
Muri Igeno Gate Rwanda Ltd, twemera ko kwita ku bandi atari akazi gusa, ahubwo ari ubutumwa. Nk’ikigo gishya gitanga serivisi zita ku bantu mu Rwanda, intego yacu ni ugutanga ubufasha bufite impuhwe n’ubunyamwuga ku miryango n’abantu bakeneye ubufasha mu mibereho yabo ya buri munsi.
Mu rwego rwo kugera kuri iyo ntego, turi kubaka itsinda rikomeye ry’abita ku bandi abantu basangiye indangagaciro z’impuhwe, kubaha no kwitanga.
Igeno Gate Rwanda Ltd iri kwaguka kandi turashaka abafite umutima wo kwita ku bandi, baba bafite ubumenyi mu by’ubuzima cyangwa batabufite, kugira ngo twubake itsinda ry’abita ku bandi ryizewe kandi rifite ubumenyi n’impuhwe.
Turi isosiyete nshya mu Rwanda itanga serivisi zita ku bantu (abakuru, abarwayi, n’abana), kandi turi muri gahunda yo kubaka urutonde rw’abakozi bazafatanya natwe muriki gihe turimo kwakira abakiriya bacu bashya.
Abo dukeneye:
- Abafite umutima wo kwita ku bantu bakuru, abarwayi, cyangwa abana
- Abashobora gufasha mu bikorwa by’ubuzima bwa buri munsi (isuku, gutegura amafunguro, kuganiriza, n’ibindi)
- Abafite ubumenyi mu by’ubuzima cyangwa imibereho myiza (si ngombwa)
- Abanyamahoro, abanyampuhwe kandi inyangamugayo
- Abafite imbaraga z’umubiri zibafasha mu gufasha abandi.
Inshingano:
- Gufasha abakiriya mu bikorwa by’iminsi yose nk’ubwiyuhagiriro, kwambara, gufungura no kugenda/imyitozo ngororamubiri
- Gutanga ubusabane n’ubufasha mu by’amarangamutima
- Kugira uruhare mu kubungabunga isuku n’umutekano aho umukiriya aba
- Gukorana bya hafi n’imiryango n’itsinda ryacu ryita ku bantu kugira ngo ibyifuzo by’umukiriya wese byuzuzwe,
- Guherekeza umukiriya muri gahunda zitandukanye, (Kwa muganga, n’ahandi),
- Kwita kubarwayi bakorerwa n’ubuvugizi kubandi babitaho nk’abaganga,
- Guhuza abakiriya n’abaganga babitaho igihe bikenewe …
Aho Bakorera:
Abita kubandi bazakorera mu Mujyi wa Kigali ndetse no mu ntara zose z’uRwanda, bitewe n’aho abakiriya bazaba baherereye.(Mu rugo cyangwa mu bitaro)
Amasaha y’Akazi:
🕒 Akazi gashobora gukorwa mu masaha y’igitondo, ku manywa cyangwa nijoro, bitewe n’imiryango dukorana nayo.
👩Hari abashobora gukorera mu masaha y’akazi asanzwe (8:00am–5:00pm) cyangwa mu buryo bwa shift (amanywa/nijoro), hakurikijwe uko serivisi ziteye.
Impamvu yo kwifatanya natwe none:
- 🌱 Uba mu ba mbere mu kubaka kompanyi iri gukura
- 🤝 Uhabwa amahirwe yo kubona akazi mu gihe cya vuba
- 📘 Uhabwa amahugurwa n’ubufasha bwo kongera ubumenyi
- 💼 Winjira mu muryango uharanira agaciro, ubumuntu n’impuhwe
📍 Aho dukorera: Kigali, Rwanda
📩 Ushaka kwiyandikisha:
- Uzuza iyi form ubundi uyohereze muri sisitemu: https://www.igenogate.com/caregiver-application-form/
- Twoherereza amazina yawe, amakuru make akwerekeyeho, na numero yawe kuri:
👉 info@igenogate.com cyangwa WhatsApp +250788433298
TWUBAKANE UMURYANGO WITA KU BANDI!

